33 Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa munani atambira ibitambo ku gicaniro yari yarubatse i Beteli, uko kukaba ari ukwezi yari yarihitiyemo.+ Akoreshereza Abisirayeli ibirori, atambira ibitambo ku gicaniro, arabyosa.+
7 bitewe n’ibyaha byabo hamwe n’ibyaha bya ba sekuruza,”+ ni ko Yehova avuga. “Kubera ko boshereje ibitambo ku misozi kandi bakantukira+ ku dusozi,+ nanjye ngiye kubanza kubapimira ibihembo mbishyire mu gituza cyabo.”+