ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 28:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Yehova ni imbaraga zanjye+ n’ingabo inkingira.+

      Ni we umutima wanjye wiringira,+

      Kandi yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.+

      Nzamuririmbira indirimbo yo kumusingiza.+

  • Yesaya 12:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Mwa batuye i Siyoni mwe, mutere hejuru kandi murangurure amajwi y’ibyishimo, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yanyu akomeye.”+

  • Yesaya 41:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Uzabagosora+ maze batwarwe n’umuyaga,+ umuyaga w’ishuheri ubatatanyirize mu byerekezo bitandukanye.+ Ariko wowe uzishimira Yehova,+ wiratane Uwera wa Isirayeli.”+

  • Yesaya 61:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Nta kizambuza kwishimira Yehova.+ Ubugingo bwanjye buzishimira Imana yanjye+ kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza,+ ikanyambika ikanzu yo gukiranuka,+ nk’uko umukwe yambara igitambaro cyo mu mutwe+ nk’umutambyi, nk’uko umugeni yambara ibintu by’umurimbo.+

  • Habakuki 3:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Jyeweho sinzabura kwishimira Yehova;+ nzanezererwa Imana y’agakiza kanjye.+

  • Zekariya 10:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Abefurayimu bazamera nk’umunyambaraga,+ imitima yabo yishime nk’ishimishijwe na divayi.+ Abana babo bazabireba banezerwe,+ imitima yabo izishimira Yehova.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze