Yesaya 35:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Hazaba inzira y’igihogere,+ kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.+ Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+ Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo, kandi nta bapfapfa bazayijarajaramo. Yesaya 60:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, kandi kunyaga cyangwa gusenya ntibizongera kumvikana mu mbibi zawe.+ Inkuta zawe uzazita Agakiza,+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe. Nahumu 1:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “Dore ku misozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, utangaza amahoro.+ Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe.+ Higura imihigo yawe,+ kuko nta muntu w’imburamumaro uzongera kukunyuramo.+ Azarimburwa wese uko yakabaye.”+ Zekariya 14:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Inkono yose y’umunwa munini iri muri Yerusalemu no mu Buyuda izahinduka ikintu cyera cya Yehova nyir’ingabo. Abatamba ibitambo bose bazaza bazifate bazitekemo.+ Kuri uwo munsi, mu nzu ya Yehova nyir’ingabo+ ntihazongera kubamo Umunyakanani.”+ Ibyahishuwe 21:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ariko ikintu cyose kitejejwe ntikizawinjiramo, n’umuntu wese ukora ibiteye ishozi+ kandi akavuga ibinyoma+ ntazawinjiramo.+ Abanditswe mu muzingo w’ubuzima w’Umwana w’intama ni bo bonyine bazawinjiramo.+
8 Hazaba inzira y’igihogere,+ kandi iyo nzira izitwa Inzira yo Kwera.+ Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+ Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo, kandi nta bapfapfa bazayijarajaramo.
18 “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, kandi kunyaga cyangwa gusenya ntibizongera kumvikana mu mbibi zawe.+ Inkuta zawe uzazita Agakiza,+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.
15 “Dore ku misozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, utangaza amahoro.+ Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe.+ Higura imihigo yawe,+ kuko nta muntu w’imburamumaro uzongera kukunyuramo.+ Azarimburwa wese uko yakabaye.”+
21 Inkono yose y’umunwa munini iri muri Yerusalemu no mu Buyuda izahinduka ikintu cyera cya Yehova nyir’ingabo. Abatamba ibitambo bose bazaza bazifate bazitekemo.+ Kuri uwo munsi, mu nzu ya Yehova nyir’ingabo+ ntihazongera kubamo Umunyakanani.”+
27 Ariko ikintu cyose kitejejwe ntikizawinjiramo, n’umuntu wese ukora ibiteye ishozi+ kandi akavuga ibinyoma+ ntazawinjiramo.+ Abanditswe mu muzingo w’ubuzima w’Umwana w’intama ni bo bonyine bazawinjiramo.+