ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 10:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Izo nzige zigwa ku butaka bwose bwa Egiputa, zikwira igihugu cya Egiputa cyose.+ Zari ziteje akaga cyane.+ Mbere yazo ntihari harigeze habaho igitero cy’inzige nk’icyo, kandi na nyuma yazo ntihazongera kubaho igitero nk’icyo.

  • Kuva 13:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “Nyuma yaho, abana banyu nibababaza+ bati ‘ibyo bisobanura iki?’ Muzajye mubabwira muti ‘Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga z’ukuboko kwe,+ adukura mu nzu y’uburetwa.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 6:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse.

  • Gutegeka kwa Kabiri 29:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 “Abazabakomokaho, abana bazavuka nyuma yanyu, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byose bizagwirira icyo gihugu n’indwara Yehova azagiteza,+

  • Zab. 78:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Ntitwabihishe abana babo,+

      Ndetse twabibwiye ab’igihe cyakurikiyeho,+

      Tubabwira ibisingizo bya Yehova n’imbaraga ze,+

      N’ibintu bitangaje yakoze.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze