ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Muboroge+ kuko umunsi wa Yehova wegereje!+ Uzaza umeze nko gusahura guturutse ku Ishoborabyose.+

  • Yoweli 2:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Nimuvugirize ihembe i Siyoni+ mwa bantu mwe, muvugirize urwamo rw’intambara+ ku musozi wanjye wera.+ Abatuye igihugu bose nibakangarane,+ kuko umunsi wa Yehova uje+ kandi wegereje cyane!

  • Zefaniya 1:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nimucecekere imbere y’Umwami w’Ikirenga Yehova,+ kubera ko umunsi wa Yehova uri bugufi,+ kuko Yehova yateguye igitambo;+ yejeje+ abo yatumiye.

  • Zefaniya 1:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “Umunsi ukomeye+ wa Yehova uregereje.+ Uregereje kandi urihuta cyane.+ Urusaku rw’umunsi wa Yehova rurasharira.+ Kuri uwo munsi umugabo w’umunyambaraga azataka.+

  • Zefaniya 2:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Mbere y’uko ibyategetswe bisohora,+ mbere y’uko umunsi uhita nk’umurama utumuka, mbere y’uko Yehova abasukaho uburakari bwe bugurumana,+ na mbere y’uko umunsi w’uburakari bwa Yehova ubageraho,+

  • 2 Petero 3:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ariko umunsi wa Yehova+ uzaza nk’umujura.+ Kuri uwo munsi ijuru rizakurwaho+ habeho urusaku+ rwinshi cyane, ibintu by’ishingiro bishyuhe cyane bishonge,+ kandi isi+ n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara.+

  • Ibyahishuwe 6:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 kuko umunsi ukomeye+ w’umujinya wabo+ wageze. Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze