5 Ahabu abwira Obadiya ati “genda uzenguruke igihugu cyose ugere ku mariba yose no ku tugezi two mu bibaya twose. Ahari twabona ahantu hari ubwatsi butoshye+ tugakiza amafarashi n’inyumbu, ntihagire amatungo yongera gupfa.”+
3 Ni yo mpamvu igihugu kizacura umuborogo+ n’abagituye bose bakaraba, hamwe n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibiguruka mu kirere, kandi amafi yo mu nyanja azapfa.+