Kuva 10:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru, maze igihugu cya Egiputa cyose gicura umwijima w’icuraburindi umara iminsi itatu.+ Kuva 14:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Yitambika hagati y’Abanyegiputa n’Abisirayeli.+ Ku ruhande rumwe, yari igicu kirimo umwijima. Ku rundi ruhande, yakomeje kumurika nijoro.+ Iryo joro ryose Abanyegiputa ntibegera Abisirayeli. Yesaya 5:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Kuri uwo munsi, bazivugira kuri uwo muhigo nk’inyanja ihorera.+ Umuntu azitegereza igihugu abone cyacuze umwijima ubabaje,+ ndetse abone ko n’urumuri rwijimishijwe n’ibitonyanga by’imvura bikigwamo. Yeremiya 13:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzo+ atarazana umwijima,+ ibirenge byanyu bigasitarira ku misozi mu kabwibwi.+ Muziringira umucyo+ ariko azawuhindura umwijima,+ awuhindure umwijima w’icuraburindi.+ Amosi 8:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuga, ‘nzatuma izuba rirenga ku manywa y’ihangu,+ kandi nzateza icyo gihugu umwijima ku munsi w’umucyo.
22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru, maze igihugu cya Egiputa cyose gicura umwijima w’icuraburindi umara iminsi itatu.+
20 Yitambika hagati y’Abanyegiputa n’Abisirayeli.+ Ku ruhande rumwe, yari igicu kirimo umwijima. Ku rundi ruhande, yakomeje kumurika nijoro.+ Iryo joro ryose Abanyegiputa ntibegera Abisirayeli.
30 Kuri uwo munsi, bazivugira kuri uwo muhigo nk’inyanja ihorera.+ Umuntu azitegereza igihugu abone cyacuze umwijima ubabaje,+ ndetse abone ko n’urumuri rwijimishijwe n’ibitonyanga by’imvura bikigwamo.
16 Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzo+ atarazana umwijima,+ ibirenge byanyu bigasitarira ku misozi mu kabwibwi.+ Muziringira umucyo+ ariko azawuhindura umwijima,+ awuhindure umwijima w’icuraburindi.+
9 “‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuga, ‘nzatuma izuba rirenga ku manywa y’ihangu,+ kandi nzateza icyo gihugu umwijima ku munsi w’umucyo.