Yeremiya 20:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Naravuze nti “sinzongera kumuvuga kandi sinzongera kuvuga mu izina rye.”+ Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yanjye, maze nanizwa no kwiyumanganya; kandi sinari ngishoboye kubyihanganira.+ Amosi 7:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Yehova yankuye ku murimo wo kuragira umukumbi, Yehova arambwira ati ‘genda uhanurire ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’+ Ibyakozwe 4:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”+ Ibyakozwe 5:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “nimugende muhagarare mu rusengero, mukomeze kubwira abantu amagambo yose y’ubuzima.”+
9 Naravuze nti “sinzongera kumuvuga kandi sinzongera kuvuga mu izina rye.”+ Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yanjye, maze nanizwa no kwiyumanganya; kandi sinari ngishoboye kubyihanganira.+
15 Yehova yankuye ku murimo wo kuragira umukumbi, Yehova arambwira ati ‘genda uhanurire ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’+