ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 27:42
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 42 Rebeka amenye amagambo Esawu umwana we w’imfura yavuze, ahita atuma kuri Yakobo, umwana we w’umuhererezi, aramubwira ati “dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwimariraho agahinda; arashaka kukwica.+

  • Kubara 20:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ariko Edomu aramusubiza ati “ntuzanyura mu gihugu cyanjye.”+ Umwami wa Edomu+ ahita aza kumusanganira ahururanye n’abantu benshi n’ingabo zikomeye.

  • Zab. 83:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Bunze ubumwe bajya inama mu mitima yabo,+

      Bagirana isezerano ryo kukurwanya:+

  • Zab. 137:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Yehova, wibuke+ Abedomu+ ku munsi Yerusalemu yaguyeho,+

      Ukuntu bavugaga bati “muyambike ubusa! Muyambike ubusa mugeze ku rufatiro rwayo!”+

  • Yoweli 3:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Egiputa izaba umwirare,+ Edomu ihinduke ubutayu n’umwirare,+ kubera ko bakoreye urugomo Abayuda kandi bakamenera mu gihugu cy’u Buyuda amaraso y’abatariho urubanza.+

  • Amosi 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Edomu+ yigometse incuro eshatu, ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko yirutse ku muvandimwe we afite inkota,+ ntamugirire imbabazi na busa,+ kandi ntahweme gutanyaguza umuhigo we bitewe n’uburakari; ahorana umujinya iteka ryose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze