18 Nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora n’imigi yari ihakikije,”+ ni ko Yehova avuga, “nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahaba ari umwimukira.+
15 Nk’uko mwishimye hejuru umurage w’inzu ya Isirayeli kuko wahindutse umwirare, namwe ni ko nzabagenza.+ Mwa misozi miremire ya Seyiri mwe, muzahinduka umwirare, ndetse na Edomu yose;+ kandi abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”+