Zab. 103:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru,+Kandi ubwami bwe butegeka byose.+ Zab. 115:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ijuru ni irya Yehova,+Ariko isi yayihaye abantu.+ Zab. 136:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Nimushimire Imana yo mu ijuru,+Kuko ineza yayo yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+