Gutegeka kwa Kabiri 28:49 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 49 “Yehova azaguhagurukiriza ishyanga rya kure,+ riturutse ku mpera y’isi, rize rihorera nka kagoma ibonye umuhigo,+ ishyanga rivuga ururimi utumva,+ Yeremiya 5:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubateza ishyanga rya kure,”+ ni ko Yehova avuga. “Ni ishyanga rirambye.+ Ni ishyanga ryabayeho kera, rivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwa ibyo bavuga. Yeremiya 6:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Yehova aravuga ati “dore hari ubwoko buje buturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, kandi hari ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi.+ Ezekiyeli 23:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Nzaguteza abasore beza b’Abanyababuloni+ n’Abakaludaya+ bose n’ab’i Pekodi+ n’ab’i Showa n’ab’i Kowa bari kumwe n’Abashuri bose, ba guverineri n’abatware bose, abarwanyi n’abahamagawe bose bagendera ku mafarashi.
49 “Yehova azaguhagurukiriza ishyanga rya kure,+ riturutse ku mpera y’isi, rize rihorera nka kagoma ibonye umuhigo,+ ishyanga rivuga ururimi utumva,+
15 “Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubateza ishyanga rya kure,”+ ni ko Yehova avuga. “Ni ishyanga rirambye.+ Ni ishyanga ryabayeho kera, rivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwa ibyo bavuga.
22 Yehova aravuga ati “dore hari ubwoko buje buturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, kandi hari ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi.+
23 Nzaguteza abasore beza b’Abanyababuloni+ n’Abakaludaya+ bose n’ab’i Pekodi+ n’ab’i Showa n’ab’i Kowa bari kumwe n’Abashuri bose, ba guverineri n’abatware bose, abarwanyi n’abahamagawe bose bagendera ku mafarashi.