18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi+ ku bwabo, n’ibiguruka mu kirere n’ibikururuka ku butaka, kandi nzakura umuheto n’inkota n’intambara mu gihugu,+ ntume bagira umutekano.+
4 Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+ kandi nta wuzabahindisha umushyitsi,+ kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.+