Yesaya 10:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Kandi igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, nzaryoza umwami wa Ashuri ibyo yakoze abitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bw’amaso ye yishyira hejuru.+ Ezekiyeli 31:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Dore umeze nk’Umwashuri, umeze nk’isederi yo muri Libani+ ifite amashami meza,+ amashami acucitse atanga igicucu, isederi ndende cyane+ ku buryo ubushorishori bwayo bugera mu bicu.+ Ezekiyeli 31:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 nanjye nzayihana mu maboko y’umunyagitugu uruta abandi bo mu mahanga yose,+ kandi azayirwanya nta kabuza. Nzayirukana bitewe n’ububi bwayo.+ Nahumu 3:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore mpagurukiye kukurwanya,+ kandi nzazamura ingutiya yawe nyigeze mu maso, ntume amahanga areba ubwambure bwawe,+ ubwami burebe isoni zawe.
12 “Kandi igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, nzaryoza umwami wa Ashuri ibyo yakoze abitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bw’amaso ye yishyira hejuru.+
3 Dore umeze nk’Umwashuri, umeze nk’isederi yo muri Libani+ ifite amashami meza,+ amashami acucitse atanga igicucu, isederi ndende cyane+ ku buryo ubushorishori bwayo bugera mu bicu.+
11 nanjye nzayihana mu maboko y’umunyagitugu uruta abandi bo mu mahanga yose,+ kandi azayirwanya nta kabuza. Nzayirukana bitewe n’ububi bwayo.+
5 Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore mpagurukiye kukurwanya,+ kandi nzazamura ingutiya yawe nyigeze mu maso, ntume amahanga areba ubwambure bwawe,+ ubwami burebe isoni zawe.