10 Abubatsi bamaze gushyiraho urufatiro+ rw’urusengero rwa Yehova, Abatambyi bahaguruka bambaye imyenda yabo y’ubutambyi+ bafite n’impanda,+ n’Abalewi bene Asafu+ bahaguruka bafite ibyuma birangira,+ kugira ngo basingize Yehova bakurikije amabwiriza+ yatanzwe na Dawidi umwami wa Isirayeli.