5Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ bahanurira Abayahudi bari i Buyuda n’i Yerusalemu mu izina+ ry’Imana ya Isirayeli yari kumwe na bo.+
7 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwa Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyo,+ ijambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Zekariya+ mwene Berekiya mwene Ido,+ rigira riti