22 Ba bandi magana atatu+ bakomeza kuvuza amahembe,+ Yehova atuma buri wese mu nkambi ahindukirana mugenzi we amutikura inkota;+ abo mu nkambi bakomeza guhunga bagera i Beti-Shita n’i Serera, bagera no ku rugabano rwa Abeli-Mehola+ hafi y’i Tabati.
6 “‘Ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Ngiye gutuma buri wese ahanwa mu maboko ya mugenzi we+ no mu maboko y’umwami we;+ bazajanjagura igihugu, kandi sinzabavana mu maboko yabo.’”+