ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 22:Amagambo abanza-31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi b’Imparakazi yo mu museke. Indirimbo ya Dawidi.

      22 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?+

      Kuki uri kure ntuntabare,+

      Ntiwumve amagambo yo gutaka kwanjye?+

       2 Mana yanjye, ku manywa nkomeza kuguhamagara ntiwitabe;+

      Nijoro na bwo sinceceka.+

       3 Ariko uri uwera,+

      Ukikijwe n’ibisingizo bya Isirayeli.+

       4 Ba data barakwiringiye;+

      Barakwiringiye, nawe ukomeza kubakiza.+

       5 Baragutakiye+ maze bararokoka ntibagira icyo baba;+

      Barakwiringiye ntibakorwa n’isoni.+

       6 Ariko jye ndi umunyorogoto,+ si ndi umuntu;

      Ndi igitutsi mu bantu, kandi ndi umunyagisuzuguriro.+

       7 Abandeba bose barannyega.+

      Bakomeza kumpema bakanzunguriza umutwe,+ bavuga bati

       8 “Dore yishyize mu maboko ya Yehova,+ ngaho namurokore!+

      Ngaho namukize ubwo yamwishimiye!”+

       9 Kuko ari wowe wankuye mu nda ya mama,+

      Ni wowe watumye ngira icyizere nkiri ku ibere.+

      10 Ni wowe wanyitayeho nkivuka;+

      Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama ni wowe Mana yanjye.+

      11 Ntukomeze kuba kure yanjye kuko nugarijwe n’amakuba,+

      Kubera ko nta wundi mutabazi mfite.+

      12 Ibimasa byinshi by’ibisore birangose;+

      Ibimasa bifite imbaraga by’i Bashani birankikije.+

      13 Biranyasamiye,+

      Bimeze nk’intare itanyagura umuhigo wayo kandi itontoma.+

      14 Nasutswe nk’amazi,+

      Amagufwa yanjye yose yaratandukanye,+

      Umutima wanjye wabaye nk’igishashara,+

      Washongeye mu nda yanjye.+

      15 Imbaraga zanjye zumye nk’ikimene cy’ikibumbano,+

      N’ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa.+

      Kandi unshyira mu mukungugu w’urupfu,+

      16 Kuko imbwa zingose.+

      Iteraniro ry’abagizi ba nabi rirankikije;+

      Bacakiye ibiganza n’ibirenge byanjye+ nk’intare.

      17 Amagufwa yanjye yose nshobora kuyabara.+

      Baranyitegereza bakantumbira.+

      18 Bigabanya imyenda yanjye,+

      Bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.+

      19 Ariko wowe Yehova ntugume kure yanjye,+

      Wowe mbaraga zanjye,+ banguka untabare.+

      20 Ukize ubugingo bwanjye inkota,+

      Ukize ubugingo bwanjye bw’agaciro, ubukure mu nzara z’imbwa.+

      21 Nkiza unkure mu kanwa k’intare,+

      Unsubize kandi unkize amahembe y’ibimasa by’ishyamba.+

      22 Nzabwira abavandimwe banjye+ izina ryawe;+

      Nzagusingiriza hagati y’iteraniro.+

      23 Mwa batinya Yehova mwe, nimumusingize!+

      Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe icyubahiro!+

      Mwa rubyaro rwa Isirayeli mwese mwe, nimuhindire umushyitsi imbere ye,+

      24 Kuko atigeze asuzugura+ imibabaro y’imbabare,

      Cyangwa ngo imutere ishozi.+

      Ntiyamuhishe mu maso he,+

      Kandi igihe yamutakiraga yaramwumvise.+

      25 Nzagusingiriza mu iteraniro rinini ku bw’ibyo wakoze;+

      Imihigo yanjye nzayihigurira imbere y’abagutinya.+

      26 Abicisha bugufi bazarya bahage;+

      Abashaka Yehova bazamusingiza.+

      Imitima yanyu irakabaho iteka ryose.+

      27 Impera z’isi zose zizibuka Yehova kandi zimugarukire.+

      Imiryango y’amahanga yose izikubita imbere yawe;+

      28 Kuko ubwami ari ubwa Yehova;+

      Ni we utegeka amahanga.+

      29 Ababyibushye bo mu isi bose bazarya kandi bazikubita hasi bubamye;+

      Abamanuka bajya mu mukungugu bose bazamwunamira,+

      Kandi nta n’umwe uzarokora ubugingo bwe.+

      30 Urubyaro ruzamukorera;+

      Ab’igihe kizakurikiraho bazabwirwa ibihereranye na Yehova.+

      31 Bazaza bavuge ibyo gukiranuka kwe,+

      Babwire abazavuka ko ari we wabikoze.+

  • Yesaya 53:1-12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 53 Ni nde wizeye ibyo twumvise?+ Kandi se ukuboko kwa Yehova+ kwahishuriwe nde?+ 2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+

      3 Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+ 4 Ni ukuri, yishyizeho indwara zacu+ kandi yikoreye imibabaro yacu.+ Ariko twebwe twamufataga nk’uwibasiwe+ n’Imana, agakubitwa na yo+ kandi ikamubabaza.+ 5 Ariko ibicumuro byacu+ ni byo yaterewe icumu,+ kandi ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe.+ Igihano yahawe cyari icyo kuduhesha amahoro,+ kandi ibikomere bye+ ni byo byadukijije.+ 6 Twese twari twarayobye nk’intama;+ twari twarahindukiye buri wese anyura inzira ye. Nuko Yehova aba ari we ashyiraho ibyaha byacu.+ 7 Yari asumbirijwe+ yemera kubabazwa,+ nyamara ntiyabumbuye akanwa ke. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+ kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+

      8 Yagiriwe nabi cyane kandi akurwaho bitewe n’uko ataciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye,+ ko yakuwe+ mu gihugu cy’abazima?+ Ibicumuro+ by’ubwoko bwanjye ni byo yakubitiwe.+ 9 Napfa azahambanwa n’ababi+ hamwe n’abakire,+ nubwo nta rugomo yigeze agira+ kandi ntihagire ikinyoma kiboneka mu kanwa ke.+

      10 Nyamara Yehova yishimiye kumushenjagura,+ yemera ko arwara.+ Nutanga ubugingo bwe ho igitambo cyo gukuraho urubanza,+ azabona urubyaro rwe+ yongere n’iminsi yo kubaho kwe,+ kandi ukuboko kwe kuzasohoza+ ibyo Yehova yishimira.+ 11 Kubera ko ubugingo bwe bwababajwe, azabona+ ibyiza, anyurwe.+ Kubera ubumenyi bwe, umugaragu wanjye+ ukiranuka azatuma abantu benshi babarwaho gukiranuka,+ kandi azikorera ibyaha byabo.+ 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi+ kandi azagabana iminyago n’intwari,+ kubera ko yatanze ubuzima bwe.*+ Yabaranywe n’abanyabyaha+ kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi,+ yitangira abanyabyaha.+

  • Amaganya 4:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Umwuka wo mu mazuru yacu,+ uwatoranyijwe na Yehova,+ yafatiwe mu rwobo rwabo;+

      Uwo ni we twavugaga tuti “tuzibera mu gicucu cye+ mu mahanga.”+

  • Daniyeli 9:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “Ibyo byumweru mirongo itandatu na bibiri nibirangira, Mesiya azakurwaho,+ kandi nta cyo azasigarana.+

      “Abantu b’umuyobozi uzaza bazarimbura+ umurwa n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo; hemejwe ko hazaba amatongo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze