Yesaya 51:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Mwa bwoko bwanjye mwe, nimunyumve, namwe bantu bo mu ishyanga ryanjye+ nimuntege amatwi. Kuko nzatanga itegeko,+ ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu bo mu mahanga urumuri.+ Yohana 3:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo+ waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo,+ kuko ibikorwa byabo ari bibi. Yohana 8:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yesu yongera kubabwira ati “ndi umucyo+ w’isi. Unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima,+ ahubwo azagira umucyo w’ubuzima.” Yohana 9:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Igihe cyose nkiri mu isi, ndi umucyo w’isi.”+ Yohana 12:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo.”+ Yesu amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya kubihisha. 2 Abakorinto 6:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki?+ Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?+ Abafilipi 2:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 kugira ngo mubone uko muba abantu batariho umugayo+ kandi baboneye, mube abana+ b’Imana batagira inenge mu b’iki gihe cyononekaye+ kandi kigoramye, abo mumurikiramo mumeze nk’imuri mu isi.+
4 “Mwa bwoko bwanjye mwe, nimunyumve, namwe bantu bo mu ishyanga ryanjye+ nimuntege amatwi. Kuko nzatanga itegeko,+ ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu bo mu mahanga urumuri.+
19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo+ waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo,+ kuko ibikorwa byabo ari bibi.
12 Yesu yongera kubabwira ati “ndi umucyo+ w’isi. Unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima,+ ahubwo azagira umucyo w’ubuzima.”
36 Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo.”+ Yesu amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya kubihisha.
14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki?+ Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?+
15 kugira ngo mubone uko muba abantu batariho umugayo+ kandi baboneye, mube abana+ b’Imana batagira inenge mu b’iki gihe cyononekaye+ kandi kigoramye, abo mumurikiramo mumeze nk’imuri mu isi.+