ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 2:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari ku meza mu nzu ya Lewi, abakoresha b’ikoro benshi+ n’abanyabyaha bicarana na Yesu n’abigishwa be, kuko muri bo hari benshi bari baratangiye kumukurikira.+

  • Mariko 2:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “mbese burya bwose asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”+

  • Luka 5:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Abafarisayo n’abanditsi babo babibonye bitotombera abigishwa be bati “kuki musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha+ ibyokurya n’ibyokunywa?”

  • Luka 7:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Umufarisayo wari wamutumiye abibonye aribwira mu mutima we ati “uyu muntu iyo aza kuba umuhanuzi,+ yari no kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we, ko ari umunyabyaha.”+

  • Luka 15:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ariko Abafarisayo n’abanditsi bakomeza kujujura bavuga bati “uyu muntu yakira abanyabyaha agasangira na bo.”+

  • Luka 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ariko abantu babibonye, bose batangira kujujura+ bati “agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze