22 Data yanyeguriye ibintu byose,+ kandi nta wuzi uwo Umwana ari we, keretse Data wenyine,+ kandi nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine,+ n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira.”
20 Ariko tuzi ko Umwana w’Imana yaje,+ akaduha ubwenge+ kugira ngo tumenye Imana y’ukuri.+ Twunze ubumwe+ n’Imana y’ukuri binyuze ku Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri,+ kandi ni yo itanga ubuzima bw’iteka.+