Matayo 27:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Bukeye bwaho, abakuru b’abatambyi bose n’abakuru b’ubwo bwoko bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+ Mariko 3:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.+ Luka 6:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ariko bamera nk’abafashwe n’ibisazi, maze batangira kujya inama y’uko bazagenza Yesu.+ Yohana 5:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ngiyo impamvu yatumye Abayahudi barushaho gushaka kumwica,+ batamuziza gusa ko yicaga Isabato, ahubwo banamuhora ko yitaga Imana Se,+ bityo akigereranya+ n’Imana.
6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira kujya inama n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.+
18 Ngiyo impamvu yatumye Abayahudi barushaho gushaka kumwica,+ batamuziza gusa ko yicaga Isabato, ahubwo banamuhora ko yitaga Imana Se,+ bityo akigereranya+ n’Imana.