17 Yesu aramubwira ati “reka kungundira, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ahubwo sanga abavandimwe banjye+ ubabwire uti ‘ndazamutse ngiye kwa Data,+ ari we So, no ku Mana yanjye+ ari yo Mana yanyu.’”+
29 kubera ko abo yabanje kumenya+ ari na bo yageneye mbere y’igihe+ kugira ishusho+ imeze+ nk’iy’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura+ mu bavandimwe benshi.+