Gutegeka kwa Kabiri 8:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “Numara kurya ugahaga,+ uzashimire+ Yehova Imana yawe ko yaguhaye igihugu cyiza.+ 1 Samweli 9:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nimugera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye kurira ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibashobora kurya atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo.+ Iyo arangije, abatumiwe batangira kurya. None nimuzamuke kuko muri buhite mumubona.” Matayo 14:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Hanyuma ategeka abantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu.+ Mariko 8:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, arashimira,+ arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze bayiha abantu.+
13 Nimugera mu mugi, murahita mumubona atarazamuka ngo ajye kurira ahantu hirengeye ho gusengera. Abantu ntibashobora kurya atarahagera kuko ari we uha umugisha igitambo.+ Iyo arangije, abatumiwe batangira kurya. None nimuzamuke kuko muri buhite mumubona.”
19 Hanyuma ategeka abantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu.+
6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, arashimira,+ arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze bayiha abantu.+