ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 16:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva.+

      Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo.+

  • Yesaya 53:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi+ kandi azagabana iminyago n’intwari,+ kubera ko yatanze ubuzima bwe.*+ Yabaranywe n’abanyabyaha+ kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi,+ yitangira abanyabyaha.+

  • Matayo 17:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 kandi bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azuke.”+ Ibyo byatumye bagira agahinda kenshi cyane.+

  • Matayo 20:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Bazamugabiza abanyamahanga bamunnyege, bamukubite ibiboko bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+

  • Mariko 8:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Nanone atangira kubigisha avuga ko Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ akazazuka nyuma y’iminsi itatu.+

  • Luka 9:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 ahubwo arababwira ati “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru, n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ maze ku munsi wa gatatu akazuka.”+

  • Luka 24:46
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 46 kandi arababwira ati “uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa maze ku munsi wa gatatu akazurwa mu bapfuye,+

  • 1 Abakorinto 15:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 ko yahambwe+ akazurwa+ ku munsi wa gatatu+ mu buryo buhuje n’Ibyanditswe,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze