Mariko 11:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa.’+ Yohana 14:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Nanone icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana.+ Yohana 16:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Kugeza ubu nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa, kugira ngo ibyishimo byanyu bibe byuzuye.+ 1 Yohana 3:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibishimwa mu maso yayo.+ 1 Yohana 5:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo:+ ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.+
24 Ni yo mpamvu mbabwiye nti ‘ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa.’+
13 Nanone icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana.+
24 Kugeza ubu nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa, kugira ngo ibyishimo byanyu bibe byuzuye.+
22 Icyo dusabye cyose irakiduha+ kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ibishimwa mu maso yayo.+
14 Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo:+ ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.+