Imigani 21:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,+ na we azataka abure umutabara.+ Matayo 6:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu.+ Mariko 11:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira+ umuntu wese icyo mwaba mupfa, kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”+ Luka 17:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe,+ kandi niyihana umubabarire.+ Abefeso 4:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Ahubwo mugirirane neza,+ mugirirane impuhwe,+ kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.+
25 Igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira+ umuntu wese icyo mwaba mupfa, kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.”+
32 Ahubwo mugirirane neza,+ mugirirane impuhwe,+ kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.+