ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Daniyeli 7:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Hanyuma ahabwa ubutware+ n’icyubahiro+ n’ubwami,+ kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.+ Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.+

  • Matayo 20:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Yesu aramubaza ati “urifuza iki?” Undi aramubwira ati “tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+

  • Matayo 25:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 “Igihe Umwana w’umuntu+ azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose,+ icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo.+

  • Luka 18:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Arababwira ati “ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana,+

  • Luka 22:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 kugira ngo muzarire+ kandi munywere ku meza yanjye mu bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’ubwami+ mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.

  • 1 Abakorinto 6:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Cyangwa ntimuzi ko abera bazacira isi+ urubanza?+ Kandi se niba ari mwe muzacira isi urubanza, ntimukwiriye no guca urubanza rw’ibintu byoroheje?+

  • Ibyahishuwe 20:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nuko mbona intebe z’ubwami,+ kandi abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza.+ Mbona ubugingo bw’abicishijwe ishoka bazira ko bahamije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana, bataramije ya nyamaswa y’inkazi+ cyangwa igishushanyo cyayo,+ kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo ari abami+ mu gihe cy’imyaka igihumbi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze