Matayo 26:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Nuko Yesu agera ahantu+ hitwa Getsemani ari kumwe n’abigishwa be, arababwira ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.”+ Luka 22:39 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 39 Asohotse, ajya ku musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira.+ Yohana 18:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Yesu amaze kuvuga ibyo ajyana n’abigishwa be hakurya y’ikibaya cya Kidironi+ ahantu hari ubusitani, maze we n’abigishwa be babwinjiramo.+
36 Nuko Yesu agera ahantu+ hitwa Getsemani ari kumwe n’abigishwa be, arababwira ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.”+
39 Asohotse, ajya ku musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira.+
18 Yesu amaze kuvuga ibyo ajyana n’abigishwa be hakurya y’ikibaya cya Kidironi+ ahantu hari ubusitani, maze we n’abigishwa be babwinjiramo.+