Matayo 26:69 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati “nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya!”+ Luka 22:55 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 55 Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo.+ Yohana 18:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota; bari bacanye umuriro w’amakara+ bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.
69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo, maze umuja aramusanga aramubwira ati “nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya!”+
18 Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota; bari bacanye umuriro w’amakara+ bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.