ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 45:Amagambo abanza-17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware

      w’abaririmbyi b’Amarebe.

      Zaburi ya bene Kora. Masikili.

      Indirimbo yahimbiwe

      abagore bakundwa.

      45 Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+

      Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+

      Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+

       2 Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+

      Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+

      Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+

       3 Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+

      Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+

       4 Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+

      Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+

      Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+

       5 Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+

      Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+

       6 Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+

      Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+

       7 Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+

      Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+

       8 Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+

      Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.

       9 Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi.

      Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+

      10 Umva wa mukobwa we, urebe kandi utege amatwi;

      Wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so.+

      11 Umwami azifuza ubwiza bwawe,+

      Kuko ari umutware wawe;+

      Nuko rero, umwunamire.+

      12 Umukobwa w’i Tiro na we azazana impano,+

      Abatunzi bo mu mahanga bazakugusha neza.+

      13 Umukobwa w’umwami ari mu nzu, afite ubwiza buhebuje.+

      Imyenda ye itatswe zahabu.

      14 Bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.+

      Bagenzi be b’abari bazazanwa aho uri bamushagaye.+

      15 Bazaza bishimye banezerewe,

      Binjire mu ngoro y’umwami.

      16 Mu cyimbo cya ba sokuruza+ hazaba abahungu bawe,+

      Ni bo uzagira abatware mu isi yose.+

      17 Abo mu bihe bizaza bose nzababwira izina ryawe.+

      Ni yo mpamvu abantu bo mu mahanga bazagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.

  • Matayo 22:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyuje ubukwe+ bw’umwana we.

  • 2 Abakorinto 11:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Mbafitiye ifuhe, ariko ni ifuhe rituruka ku Mana,+ kuko jyewe ubwanjye nasezeranyije kuzabashyingira+ umugabo umwe,+ ari we Kristo,+ kugira ngo nzashobore kumubashyingira mumeze nk’isugi iboneye.+

  • Ibyahishuwe 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane, kandi nimucyo tumusingize+ kuko ubukwe+ bw’Umwana w’intama bwageze,+ n’umugeni we akaba yiteguye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze