Matayo 6:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru,+ aho udukoko n’ingese bitaburya,+ n’abajura ntibapfumure ngo babwibe. Matayo 19:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yesu aramubwira ati “niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ Mariko 10:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: genda ugurishe ibyawe byose uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ Luka 12:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Mugurishe+ ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere impago z’amafaranga zidasaza, mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye, 1 Timoteyo 6:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano,+ ubutunzi buzababera urufatiro rwiza+ rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.+
20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru,+ aho udukoko n’ingese bitaburya,+ n’abajura ntibapfumure ngo babwibe.
21 Yesu aramubwira ati “niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati “ushigaje ikintu kimwe: genda ugurishe ibyawe byose uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+
33 Mugurishe+ ibyo mufite muhe abakene.+ Mwidodere impago z’amafaranga zidasaza, mwibikire ubutunzi butangirika mu ijuru,+ aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye,
19 bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano,+ ubutunzi buzababera urufatiro rwiza+ rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.+