ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 34:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 “Iyazimiye nzayishaka,+ iyatannye nyigarure, iyavunitse nyipfuke n’irembye nyikomeze; ariko ishishe+ n’ikomeye nzazirimbura. Nzaziragiza kuzicira urubanza.”+

  • Matayo 9:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’+ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”

  • Matayo 10:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.+

  • Luka 15:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 “ni nde muri mwe waba afite intama ijana, maze yatakaza imwe muri zo ntasige mirongo icyenda n’icyenda mu butayu, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye?+

  • Abaroma 5:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 nyamara Imana yo yatweretse urukundo rwayo+ ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.+

  • 1 Timoteyo 1:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Aya magambo+ ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose, ko Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.+ Muri abo ni jye w’imbere.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze