Matayo 24:42 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 42 Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.+ Mariko 13:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Nuko rero mukomeze kuba maso+ kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera;+ 1 Abakorinto 16:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Mukomeze kuba maso,+ muhagarare mushikamye mu kwizera,+ mube abagabo nyabagabo,+ mukomere.+ 1 Petero 5:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani* azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.+ Ibyahishuwe 6:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 kuko umunsi ukomeye+ w’umujinya wabo+ wageze. Kandi se ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?”+ Ibyahishuwe 16:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “Dore ndaza nk’umujura.+ Hahirwa ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa, abantu bakareba isoni z’ubwambure bwe.”+
35 Nuko rero mukomeze kuba maso+ kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera;+
8 Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani* azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.+
15 “Dore ndaza nk’umujura.+ Hahirwa ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa, abantu bakareba isoni z’ubwambure bwe.”+