ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 12:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “‘Uwo munsi uzababere urwibutso, muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko kugeza ibihe bitarondoreka.

  • Kuva 12:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, muzajye murya imigati idasembuwe mugeze ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’uko kwezi nimugoroba.+

  • Abalewi 23:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “‘Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, muzizihirize Yehova umunsi mukuru w’imigati idasembuwe.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuwe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Ujye utambira Yehova Imana yawe igitambo cya pasika+ ukuye mu mukumbi wawe no mu bushyo bwawe,+ ugitambire ahantu Yehova azatoranya akahashyira izina rye.+

  • Matayo 26:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe,+ abigishwa baza aho Yesu ari baramubwira bati “ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya pasika?”+

  • Mariko 14:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe,+ ari wo munsi batambagaho igitambo cya pasika, abigishwa be+ baramubwira bati “ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya pasika?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze