ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 53:1-12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 53 Ni nde wizeye ibyo twumvise?+ Kandi se ukuboko kwa Yehova+ kwahishuriwe nde?+ 2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+

      3 Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+ 4 Ni ukuri, yishyizeho indwara zacu+ kandi yikoreye imibabaro yacu.+ Ariko twebwe twamufataga nk’uwibasiwe+ n’Imana, agakubitwa na yo+ kandi ikamubabaza.+ 5 Ariko ibicumuro byacu+ ni byo yaterewe icumu,+ kandi ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe.+ Igihano yahawe cyari icyo kuduhesha amahoro,+ kandi ibikomere bye+ ni byo byadukijije.+ 6 Twese twari twarayobye nk’intama;+ twari twarahindukiye buri wese anyura inzira ye. Nuko Yehova aba ari we ashyiraho ibyaha byacu.+ 7 Yari asumbirijwe+ yemera kubabazwa,+ nyamara ntiyabumbuye akanwa ke. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+ kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+

      8 Yagiriwe nabi cyane kandi akurwaho bitewe n’uko ataciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye,+ ko yakuwe+ mu gihugu cy’abazima?+ Ibicumuro+ by’ubwoko bwanjye ni byo yakubitiwe.+ 9 Napfa azahambanwa n’ababi+ hamwe n’abakire,+ nubwo nta rugomo yigeze agira+ kandi ntihagire ikinyoma kiboneka mu kanwa ke.+

      10 Nyamara Yehova yishimiye kumushenjagura,+ yemera ko arwara.+ Nutanga ubugingo bwe ho igitambo cyo gukuraho urubanza,+ azabona urubyaro rwe+ yongere n’iminsi yo kubaho kwe,+ kandi ukuboko kwe kuzasohoza+ ibyo Yehova yishimira.+ 11 Kubera ko ubugingo bwe bwababajwe, azabona+ ibyiza, anyurwe.+ Kubera ubumenyi bwe, umugaragu wanjye+ ukiranuka azatuma abantu benshi babarwaho gukiranuka,+ kandi azikorera ibyaha byabo.+ 12 Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi+ kandi azagabana iminyago n’intwari,+ kubera ko yatanze ubuzima bwe.*+ Yabaranywe n’abanyabyaha+ kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi,+ yitangira abanyabyaha.+

  • Daniyeli 9:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “Ibyo byumweru mirongo itandatu na bibiri nibirangira, Mesiya azakurwaho,+ kandi nta cyo azasigarana.+

      “Abantu b’umuyobozi uzaza bazarimbura+ umurwa n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo; hemejwe ko hazaba amatongo.+

  • Ibyakozwe 4:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 kugira ngo bakore ibyo ukuboko kwawe n’umugambi wawe byategetse mbere y’igihe ko bizaba.+

  • 1 Petero 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzasohorera+ n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, bakurikije uko umwuka+ wari ubarimo waberekaga ibyerekeye Kristo,+ ubwo wabahamirizaga mbere y’igihe iby’imibabaro ya Kristo+ n’ibintu by’ikuzo+ byari kuzayikurikira.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze