19 Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu myobo yo mu butaka, bahunge igitinyiro cya Yehova n’isumbwe rye rihebuje,+ igihe azahagurukira isi ngo ayitigise.+
8 Utununga tw’i Beti-Aveni,+ ari two twabereye Isirayeli icyaha,+ tuzarimburwa. Amahwa n’ibitovu+ bizamera ku bicaniro byaho.+ Abantu bazabwira imisozi bati ‘nimuduhishe,’ babwire n’udusozi bati ‘nimutugwire!’+