Matayo 27:57 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 57 Nimugoroba haza umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+ Mariko 15:43 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 43 haza umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, na we ubwe akaba yarategerezaga ubwami bw’Imana.+ Agira ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato amusaba umurambo+ wa Yesu. Yohana 19:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awukureho, maze Pilato aramwemerera.+ Nuko araza akuraho umurambo we.+
57 Nimugoroba haza umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+
43 haza umugabo wubahwaga witwaga Yozefu wo muri Arimataya, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, na we ubwe akaba yarategerezaga ubwami bw’Imana.+ Agira ubutwari bwo kujya imbere ya Pilato amusaba umurambo+ wa Yesu.
38 Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awukureho, maze Pilato aramwemerera.+ Nuko araza akuraho umurambo we.+