ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 32:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Amaherezo nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye.+

      Naravuze nti “nzaturira Yehova ibicumuro byanjye.”+

      Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.+ Sela.

  • Zab. 103:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Ni we ukubabarira amakosa yawe yose,+

      Kandi ni we ugukiza indwara zawe zose.+

  • Zab. 130:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Kuko ubabarira by’ukuri,+

      Kugira ngo abantu bagutinye.+

  • Yesaya 1:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Yehova aravuga ati “nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye.+ Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.+ Niyo byaba ari umutuku tukutuku bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama bwererana.

  • Yesaya 43:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “Ni jye ubwanjye uhanagura+ ibicumuro byawe+ ku bw’izina ryanjye,+ kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+

  • Daniyeli 9:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Yehova Imana yacu agira impuhwe+ n’imbabazi+ nubwo twamwigometseho.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze