17 Aburahamu abyumvise yikubita hasi yubamye, atangira guseka no kwibwira mu mutima we+ ati “mbese umugabo w’imyaka ijana azabyara umwana, na Sara umugore w’imyaka mirongo cyenda abyare?”+
19 Kandi nubwo ukwizera kwe kutigeze gucogora, yabonaga ko icyo gihe umubiri we wari waramaze gupfa,+ kuko yari afite hafi imyaka ijana,+ kandi n’inda ibyara ya Sara ikaba yarasaga n’iyapfuye.+