Kuva 12:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Muzazirye mukenyeye,+ mwambaye inkweto,+ mufashe n’inkoni mu ntoki; kandi muzazirye vuba vuba. Ni pasika ya Yehova.+ 1 Abami 18:46 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 46 Ukuboko kwa Yehova kuba kuri Eliya,+ aracebura+ agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.+ Imigani 31:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Yakenyeye imbaraga kandi akomeza amaboko ye.+ Abefeso 6:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Nuko rero, muhagarare mushikamye, mukenyeye+ ukuri+ kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,+ 1 Petero 1:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ku bw’ibyo rero, mutegure ubwenge bwanyu kugira ngo mushishikarire gukora umurimo,+ kandi mukomeze kugira ubwenge rwose.+ Mushingire ibyiringiro byanyu ku buntu butagereranywa+ muzagirirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+
11 Muzazirye mukenyeye,+ mwambaye inkweto,+ mufashe n’inkoni mu ntoki; kandi muzazirye vuba vuba. Ni pasika ya Yehova.+
14 Nuko rero, muhagarare mushikamye, mukenyeye+ ukuri+ kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,+
13 Ku bw’ibyo rero, mutegure ubwenge bwanyu kugira ngo mushishikarire gukora umurimo,+ kandi mukomeze kugira ubwenge rwose.+ Mushingire ibyiringiro byanyu ku buntu butagereranywa+ muzagirirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+