Yesaya 65:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Dore abagaragu banjye bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima,+ ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima, kandi muboroge bitewe n’uko muzaba mufite intimba ku mutima.+ Matayo 8:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 abana b’ubwami+ bo bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra, bakahahekenyera amenyo.”+ Matayo 13:42 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 42 maze babijugunye mu itanura ryaka umuriro.+ Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.+
14 Dore abagaragu banjye bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima,+ ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima, kandi muboroge bitewe n’uko muzaba mufite intimba ku mutima.+