Abalewi 26:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Imigi yanyu nzayigabiza inkota,+ insengero zanyu nzigire umusaka,+ kandi sinzishimira impumuro icururutsa y’ibitambo byanyu.+ 1 Abami 9:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 nanjye nzakura Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nereje izina ryanjye nzayita kure yanjye,+ Abisirayeli bazahinduka iciro ry’imigani,+ bahinduke urw’amenyo mu mahanga yose. Zab. 69:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Inkambi yabo igoswe n’inkuta ihinduke itongo,+Kandi amahema yabo ye kugira uyabamo,+ Yesaya 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+ Yeremiya 12:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+ uwo ubugingo bwanjye bukunda namuhanye mu maboko y’abanzi be.+ Yeremiya 22:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “‘Ariko nimwanga kumvira ayo magambo, jye ubwanjye ndirahiye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+ Mika 3:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima ari mwe izize; Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.
31 Imigi yanyu nzayigabiza inkota,+ insengero zanyu nzigire umusaka,+ kandi sinzishimira impumuro icururutsa y’ibitambo byanyu.+
7 nanjye nzakura Abisirayeli ku butaka nabahaye.+ Iyi nzu nereje izina ryanjye nzayita kure yanjye,+ Abisirayeli bazahinduka iciro ry’imigani,+ bahinduke urw’amenyo mu mahanga yose.
7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
7 “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+ uwo ubugingo bwanjye bukunda namuhanye mu maboko y’abanzi be.+
5 “‘Ariko nimwanga kumvira ayo magambo, jye ubwanjye ndirahiye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+
12 Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima ari mwe izize; Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.