Matayo 26:55 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 55 Ako kanya Yesu abwira abo bantu ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero+ nigisha, nyamara ntimwamfashe. Luka 4:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Nanone atangira kwigishiriza mu masinagogi yabo, kandi abantu bose bakamwubaha.+ Luka 19:47 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakomeye bo muri ubwo bwoko bashaka kumwica,+ Yohana 7:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Igihe iminsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yinjira mu rusengero atangira kwigisha.+
55 Ako kanya Yesu abwira abo bantu ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo?+ Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero+ nigisha, nyamara ntimwamfashe.
47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi n’abanditsi n’abakomeye bo muri ubwo bwoko bashaka kumwica,+