64 Yesu aramusubiza+ ati “wowe ubwawe urabyivugiye.+ Ndababwira ko uhereye ubu+ muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’ububasha, aje mu bicu byo mu ijuru.”+
11 Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri, maze guverineri aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+