ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 3:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Jye mbabatirisha amazi+ kubera ko mwihannye,+ ariko uzaza+ nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto.+ Uwo azababatirisha umwuka wera+ n’umuriro.+

  • Yohana 1:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Icyakora sinari muzi. Ahubwo uwantumye+ kubatiriza mu mazi yarambwiye ati ‘uwo uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho, uwo ni we ubatirisha umwuka wera.’+

  • Ibyakozwe 1:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwe nyuma y’iminsi mike muzabatirishwa umwuka wera.”+

  • Ibyakozwe 10:45
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 45 Abizerwa bari bazanye na Petero, bakaba bari abo mu bakebwe, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari isutswe no ku banyamahanga,+

  • Ibyakozwe 11:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+

  • Ibyakozwe 19:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Pawulo abarambitseho ibiganza,+ umwuka wera ubazaho, batangira kuvuga izindi ndimi no guhanura.+

  • 1 Abakorinto 12:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Mu by’ukuri, binyuze ku mwuka umwe, twese twabatirijwe+ mu mubiri umwe, twaba Abayahudi cyangwa Abagiriki, twaba imbata cyangwa ab’umudendezo, kandi twese twahawe kunywa+ ku mwuka umwe.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze