8 Kuri uwo munsi, i Yerusalemu+ hazaturuka amazi atanga ubuzima.+ Kimwe cya kabiri cyayo kizajya mu nyanja y’iburasirazuba,+ ikindi kimwe cya kabiri kijye mu nyanja y’iburengerazuba.+ Uko ni ko bizamera mu mpeshyi no mu mezi y’imbeho.+
37 Nuko ku munsi wa nyuma, ari wo munsi ukomeye muri iyo minsi mikuru,+ Yesu arahaguruka maze arangurura ijwi aravuga ati “niba hari ufite inyota+ naze aho ndi anywe.