Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi.
122 Narishimye ubwo bambwiraga+ bati
“Ngwino tujye+ mu nzu ya Yehova.”+
2 Yerusalemu we,+ ibirenge byacu byari bihagaze+
Mu marembo yawe.
3 Yerusalemu yubatswe nk’umugi+
Wateranyirijwe hamwe wunze ubumwe,+
4 Aho imiryango yazamukaga ijya,+
Ari yo miryango ya Yah,+
Kugira ngo byibutse Isirayeli+
Gushima izina rya Yehova.+
5 Kuko ari ho hari intebe y’imanza,+
Ari yo ntebe y’ubwami y’inzu ya Dawidi.+
6 Nimusabire Yerusalemu amahoro;+
Wa murwa we, abagukunda ntibazagira ikibahangayikisha.+
7 Amahoro akomeze kuba mu gihome cyawe,+
No mu minara+ yawe hakomeze kuba umutuzo.
8 Ndavuga ku bw’abavandimwe banjye n’incuti zanjye+
Nti “amahoro abe muri wowe.”+
9 Nzakomeza kugushakira ibyiza+
Mbigiriye inzu ya Yehova Imana yacu.+