10 Mbese ntiwizera ko nunze ubumwe na Data, Data na we akunga ubumwe nanjye?+ Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira. Ahubwo Data ukomeza kunga ubumwe nanjye ni we ukora imirimo ye.+
9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+