Yohana 1:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Yari mu isi,+ kandi isi yabayeho binyuze kuri we;+ ariko isi ntiyamumenye. 1 Abakorinto 8:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe,+ Data,+ ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo.+ Hariho n’Umwami umwe,+ ari we Yesu Kristo,+ ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we. Abakolosayi 1:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 kuko yakoreshejwe+ mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware.+ Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi ni we byaremewe. Abaheburayo 1:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 ni na yo yavuganye natwe ku iherezo ry’iyi minsi+ ikoresheje Umwana+ yashyizeho ngo abe umuragwa w’ibintu byose,+ kandi yagiye irema+ ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana.
6 mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe,+ Data,+ ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo.+ Hariho n’Umwami umwe,+ ari we Yesu Kristo,+ ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.
16 kuko yakoreshejwe+ mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware.+ Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi ni we byaremewe.
2 ni na yo yavuganye natwe ku iherezo ry’iyi minsi+ ikoresheje Umwana+ yashyizeho ngo abe umuragwa w’ibintu byose,+ kandi yagiye irema+ ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana.